Cooperative Ingenzi za Huye, iherereye mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, Intara y'Amajyepfo, mu gihugu cy'u Rwanda. Yavutse igamije gukemura ikibazo cy'abacuruzi (aho bakoreraga hari hashaje kandi ari hato cyane); ishingira no kuri gahunda ya Leta y'ubumwe yo kubaka imijyi ijyanye ni igihe tugezemo hashyirwa mu bikorwa vision 2020. Ni muri urwo rwego bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Huye bishyize hamwe mu rwego rwo gukora igikorwa cyo kubaka isoko rijyanye nigihe, basaba Akarere ka Huye ikibanza nu bundi cyari kirimo isoko ritari rijyanye nigihe. Igitekerezo cyo gushinga Cooperative Ingenzi za Huye cyavutse muri 2006, ibona ubuzimagatozi tariki 05/01/2009. Ibikorwa byo kubaka byahise bitangira muri 2009, isoko ryuzura neza mu mpera za 2010, riza ari igisubizo cy'iteramberere ry'ubucuruzi rusange n'imikorere mishya itarigeze irangwa mu Karere ka Huye. Inyubako ya Cooperative Ingenzi za Huye uyisangamo ubucuruzi bw'ingeri zose kuva ku biribwa, imyambaro, banki, amafarumasi, ubuconsho ni bindi byinshi cyane. Wowe ushaka gukorera ubucuruzi mu Karere ka Huye ngwino muri Cooperative Ingenzi za Huye, turavana mu nzozi ibyifuzo byawe tuguha ahantu wakorera ubucuruzi bwawe nta nzitizi.
Icyicaro cya Bank of Africa ( yahoze ari Agaseke)
Agashami ka Banki y'Abaturage
MTN Service Center, Urwego Oportunity Bank, TECNO